Saturday, May 19, 2012

Welcome to Ibuka

Welcome to Ibuka

Thank you for visiting us here at IBUKA. The word ‘Ibuka’ means ‘remember’. We preserve the memory of the 1994 genocide of Tutsi, we support survivors in overcoming its continuing effects, and we work to prevent further genocide.

IBUKA is an independent and non-profit oriented organization legally recognized by the government of Rwanda. We gather genocide survivors associations and act as an umbrella to those associations. We were formed in 1995 and now have fifteen survivors’ member associations throughout Rwanda. Our vision is: becoming an organization of national and international reference in relation to genocide prevention and the healing of memories.

We invite you to explore this website in order to gain a better understanding of our work. We hope you will join us. And we offer you a warm welcome!

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA BOSE

 

Ubutumwa bw’umuryango IBUKA bugenewe abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka genoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18.

Jenoside yabaye mu Rwanda muri mata 1994 yasize abantu benshi iheruheru abayirokotse yabasigiye ibisare bikomeye , tutaretse n’abayigizemo uruhare ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.

Ibyo bikomere basigiwe na jenoside byabateye guhungabana gukomeye.

Ni muri urwo rwego umuryango IBUKA usaba buri munyarwanda wese kuzita kuri mugenzi we uhura n’ikibazo cy’ihungabana.

Umuryango Ibuka ukaba uboneyeho no gushimira byimazeyo abagira uruhare bose mu kwita no gufasha abahura n’ibibazo by’ihungabana cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka.

IHUNGABANA NI IKI?

Ni igikomere cyo ku mutima umuntu agira bitewe n’ishyano ryamuguyeho,bikarenga ubushobozi bwe bwa kamere bwo guhangana n’ibibazo ahura nabyo mu buzima bwe buri munsi.

UBUFASHA BW’IBANZE KUWAHUNGABANYE

Mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda 1994, hakunze kubaho ihungabana riterwa no kwibuka ibyabaye.

Kumushyira ahantu hiherereye.

Kumuba hafi, ukamufasha kwemera ibiri kumubaho.

Kumufasha kwemera ukuri kw’ibyamubayeho.Niba acecetse si byiza gukomeza kumuvugisha, akangutse umubaze uko yiyumva, ukamusobanurira ibyamubayeho umubwira ko bidapfa kwizana ko bifitanye isano n’ibyo yaciyemo, ukamubwiza ukuri uko yaje aho;ukamusobanurira ko bishobora kugaruka nanone igihe yongeye gutekereza ku bibazo bye cyangwa abonye agize indi mbarutso.Ni aho uhera umukangurira kugana ubujyanama.

UMWAZURO

Umuntu wahuye n’ikibazo cy’ihungabana aba akeneye umwumva,akamwitaho,akamugaragariza urukundo.Bityo bigatuma nawe yifungura akavuga ibye byose, bikamufasha gusohora umubabaro ujyanye n’ibyo bibazo bityo akumva yorohewe agashakisha ingufu zo kubisohokamo no gukomeza ubuzima bufite icyizere.

Igihe mugize ibibazo by’ihungabana mwakwitabaza  abajyanama b’ihungabana babegereye cyangwa ivuriro ribari hafi.

Ntiduheranwe n’agahinda!

Perezida wa IBUKA

Jean  Pierre  DUSINGIZEMUNGU

 

   

Page 1 of 24

Partners

Please update your Flash Player to view content.

IBUKA'S LOGO

17th Genocide commemoration

lolilo.gif