Thursday, May 23, 2013

Welcome to Ibuka

IMYANZURO Y’INAMA Y’UMURYANGO IBUKA.

None tariki ya 30 Werurwe 2012, La Palisse Nyandungu mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali hateraniye inama y’umunsi umwe igamije guhana amakuru ku bibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi no kurebera hamwe aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 18 igeze.

Iyi nama yahuje abagize inama y’Ubutegetsi bwa IBUKA (CA), abahagarariye IBUKA mu Turere twose tw’u Rwanda, FARG na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zavuzwe haruguru, abari mu nama bafashe imyanzuro ikurikira:

 

- Abari mu nama bishimiye ko abatowe guhagararira IBUKA mu Turere ari abantu bafite ubushobozi, batanga icyizere ko bazahangana n’ingaruka za Jenoside;

- Abari mu nama bifuje ko inzego zose zifite mu nshingano zazo abacitse ku icumu zarushaho guhuza imbaraga no gushyira hamwe kugira ngo ibibazo by’abacitse ku icumu bikemuke;

- Abari mu nama barasaba ko inzego nshya za IBUKA zatowe mu Turere zaba ijisho rya FARG mu rwego rwo kurwanya abahabwa inkunga batabikwiye;

- Abari mu nama barasaba ko mbere yo kujya kunoza urutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG byaba byiza amabwiriza abanje kuganirwaho kugira ngo yumvikane neza kuri bose;

 

- Abari mu nama barasaba ko abagenerwabikorwa badatuye aho barokokeye ariko bazwi, batazajya basubizwa aho barokokeye ahubwo bafashirizwa aho bari;

- Abari mu nama barasaba ko FARG nkuko ibyimererwa n’itegeko yafata iyambere mu kuregera indishyi, amafaranga ava mu mitungo y’aba Ruharwa akamenyekana hakagenwa icyo yakoreshwa gifitiye inyungu abacitse ku icumu;

 

Read more: IMYANZURO Y’INAMA Y’UMURYANGO IBUKA.

 

FINANCIAL SUPPORT NEEDED FOR THE 18th GENOCIDE COMMEMORATIONS

IBUKA and its member Associations have, since 1995 been commemorating the genocide perpatrated against the tutsi in 1994 for 100 days from April to July every year. During this period, we deeply meditate on the genesis, planing, and execution of the genocide. Its also a period to look at the effects of genocide and the measures to combat them; measures to fight against genocide ideology and the genocide perpetrators.

It is that context that IBUKA, hereby request your any organization, Institution or person for financial, material any support during this 18th genocide commemoration. The theme for this year 2012 is: Commemorating the Genocide against Tutsi: Let’s learn from our history to shape a bright future. For any support please, our account is below:

Account holderIBUKA Account number: 040 – 0062244 – 03 open at  Banque de Kigali.

Your support will be of a great value as we all need to join our efforts in re-building our country.

We expect from you help and advocacy in any posible opportunity so as to get from it a support to realize our goals.

IBUKA management

contacts: Executive secretary Mr. FORONGO Janvier. Tel. 0788482628

Email: This e-mail address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it

 

 

   

Page 3 of 25

Partners

Please update your Flash Player to view content.

IBUKA'S LOGO